Umucunguzi General Kaginga
Kayumba Nyamwasa.
Kayumba Nyamwasa |
Reka ntangirire mu mwaka wi
1990 ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye ruyobowe na Fred Rwigema
nawe waje kwivuganwa nabene wabo. Uyu mugabo Kayumba (uzwi kwizina rya Kaginga)
Nyamwasa ufite inkomoko ku babyeyi bakomoka muri Uganda(bakiga) yaje
kumenyekana cyane mu ishyaka rya FPR nka maneko mukuru wari wizewe na Kagame
Paul byaje gutuma akorana byahafi na Kabarebe (uzwi kwizina rya Kabare) wari
ushinzwe amabanga ya Kagame ariko mu by’ukuri umugambi wabo wari utandukanye n’
uwabagenzi babo,nkuko byaje kugaragara aho bagiye bica bagenzi babo batinyaga
insorongo bakoresheje cyane cyane uburozi bwa Yangwaga na Dr Karemera na Dr
Rutatina musaza wa Rosette Kayumba Bajeneza (uzwi kwizina rya Kanjogera) ibyo babigezeho
bakoresheje imigirigiri nyinshi bitaga ba Cow Boys.
Ntibyatinze Bayingana
na Bunyenyezi barabivugana na
Muvunanyambo bahitana Byaruhanga, bagandagura Adamu Waswa, birenza Intare
batinya Kayitare,bica ba Karangwa bavaga inda imwe. Bica Mutimbo bica Hassan
Mwungeri bica Nshoza birenza Dona bica Eddy barangije bikuza Nduguteye (uzwi
kwizina rya Karishorisho). Ibyo bikorwa byose byari bikuriwe na Kayumba na
Kabarebe bagaha Raporo Kagame bari bafitanye amasezerano yo kuzagenda
basimburana ku buyobozi. Kaginga Kayumba agasimbura Kagame hanyuma Kabarebe
Kabare akazasimbura Kaginga Kayumba ariko siko byaje kugenda kuko Kayumba baje
guhimba Kaginga yisanze hanze yi gihugu mu mwaka 2010.
Muri uwo mwaka, nibwo
yatangije umutwe wa Rwanda National Congress afatanyije na Rudasingwa, Gahima,
na Nyakwigendera Col Patrick Karegeya ariko mu by’ukuri Kayumba ntiyigeze
ahagarika itekinika yari akuye muri FPR nkuko benshi babivuga. Urugero ni nko gushyira muramu we Frank
Ntwali imbere akivanga mu mirimo yose yishyaka cyane cyane aho yabonye
amafranga akiyita General kandi ari umuturage usanzwe.
Ntibyaciye kabiri nyuma
y’urupfu rwa Karegeya wari umubangamiye cyane yahise yigizayo Rudasingwa,
Musonera , Joseph Ngarambe na Gahima ubwo Kayumba atangira kwerekana uwo ariwe
ahamagara P5 yabaringa ayaka amafranga yo kujya mu ntambara barayamuha aho
kuyishyira mu gikorwa nyirizina ahubwo agana iyubucuruzi bw’amabuye yagaciro
muri Tanzaniya aho yakoranaga na Rwarinda Mike waje kuburirwa irengero.
Ntiyarekeye aho kuko yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku
mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga
Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu
Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu.
Mike Rwarinda |
Rero nkaba ngirango
nibarize Kayumba ibibazo bikurikira:
1. Major Nkubana waba uzi
aho ari?
2. Mike Rwarinda waba uzi
aho ari?
3. Capt Apollo Rubagumya
uzi uko yageze i Kigali
4. Col Habibu Mudasiru uzi
aho ari?
5. Maj Mugisha uzi aho ari?
6. Capt Sibo uzi aho ari?
7. Col Kanyemera uzi aho
ari?
8. Col Karemera uzi aho
ari?
9. Maj Ruhinda uzi aho ari
10. Lt Col Gatera uzi aho
ari n’abandi…
Ese abana bacu twaguhaye
ukabicisha inzara wibereye mu bucuruzi na famille yawe, umugore wawe ariwe
ushinzwe umutungo(treasure)na muramu wawe warangiza ukavuga Kagame na
Nyiramongi kandi uri kwicisha abana bacu inzara mu mashyamba ya Congo wiryamiye
aho na Madamu murya imitsi ya Abahutu dore ko nta Mututsi wayaguha kuko bakuzi.
Nukomeza gutakaza amaraso y’abavandimwe bacu ushuka abantu, ubizeza ibyo uzi y’uko
udashoboye, wibwira y’uko utazabibazwa? Igihe ni kigera uzabibazwa n’ureba nabi
n’ugukomokaho abibazwe kuko wowe na
Kagame mukoze mu budodo bumwe.
INKUBA
No comments:
Post a Comment