Mu gihe Vicent Karega amaze
muri Afrika yepfo bimaze kugaragara ko yabaye umuyoboro mwiza wo gukoresha mu
kurimbura abanyarwanda. Mu mwaka wi 2010 ambassade yayoboraga yavuzwe mu iraswa
rya Kayumba Nyamwasa havugwamo Claude Nikobisanzwe, ubu ubarizwa muri Ambasade
y’u Rwanda muri Mozambique, hakurikiraho
iyicwa rya Col Patrick Karegeya 2013 havugwamo Didier Rutembesa mu mwaka 2014
bagerageje guhitana Commander Emile Rutagengwa mu mugi wa Pretoria havuzwemo
Karega na Didier Rutembesa).
Nyuma bahitanye umunyamulengekazi
witwa Natalie mwene Bideri uko yishwe n’ababigizemo uruhare birazwi,ntago
barekeyaho kuko mu mwaka 2017 mu biruhuko bya Noheli n’ Ubunani bivuganye
Docteur Dusabe Raymond mu mugi wa Cape Town. Karega yavuzwe muri urwo rupfu.
Ntago barekeye aho baje kwica umwana wa Thomas Ngeze Hassan i Johannesburg mu mwaka 2018 nabyo turaceceka. Ejo bundi badukuyemo Camille Nkurunziza nabyo tuti cweee!!!! Ese yaba arinde uzakurikiraho? “mbiteze amaso” ariko icyo nziko nuko biza tubireba tugaceceka. Leta ya Paul Kagame ntago izakura inkota mu rw’ ubati kuko ubu imaze gushinga imizi yu butasi mu gihugu cya Mozambique(Claude Nikobisanzwe, aka Nikobizaba) Zambia na Malawi (Alex Buhungu) Zimbabwe (Gasana J) Angola ( Kalisa BCDI) ibyo bagiye gukora muri SADC nabyo mbiteze amaso.
No comments:
Post a Comment