Wednesday, June 5, 2019

URWISHE YANKA RURACYAYIRIMO



Johannesburg; Ubwo President wa Africa y ‘epfo yari mu muhango wo kurahira kuyobora igihugu cye, muri ibyo birori byabereye ahitwa Loftus Versfeld Stadium, Tshwane (Ahahoze hitwa Pretoria) yatumiye abakuru b'ibihugu bitandukanye. Murabo batumiwe ntihabuzemo cyizigenza Paul kagame uhagarariye u'Rwanda.

President Paul Kagame nkuko bisanzwe bizwi ntagenzwa nakamwe. Burigihe aho acishije akarenge ahasiga ibikorwa bituma wakwibaza niba nkuko abanyarwanda babivuga bagira bati " urwishe yanka ruracyayirimo". Acyimara kuva muri South Africa niho uwahoze mungabo zirinda aba president mu Rwanda, Camile Nkurunziza yiciwe ahitwa Cape Town. Bikaba byari bizwi ko atukumvikanaga na leta ya Paul Kagame.

Nyakwigendera akaba asize umufasha we n'abana inyuma bakaba bagizwe icuke kubera gusa Paul Kagame atishimiye ko uwo batumva kimwe ibintu ko agomba gupfa. Si aho byagarukiye kuko, Paul Kagame wagirango hari ibimurya mu karenge. Akiva muri South Africa yahise azindukira muri Democratic Republic of Congo mu muhango wo guherekeza nyakwigendera Etienne Tshisekedi wahoze urwanya leta ya Joseph Kabila.

Muri ibyo birori, amakuru atugeraho atubwirako ariho Paul Kagame yaboneyeho akanya ko kwaka inzira yo kunyuza ingabo z’u Rwanda zigana aho inyeshyamba za Red-Tabara zibundakirije. Izi nyeshyamba zifashwa na Paul Kagame zigamije gukuraho Pierre Nkurunziza utacyumvika na leta y'u Rwanda.

Nitwiyibagize ko nkuko Kagame ahora abyigamba ati " na bandi baducitse" iyi ntambara ashaka gutagiza ishobora kuba intambara izahuza kominote y'afrika uburasizuba kuva aho ibihugu byose bihuriye muri kominote bisa nkaho biryamiye amajanja kubera u Rwanda n'ubutegetsi budahaga amaraso.

Byanditswe n'Inkuba.
5 June 2019




No comments:

Post a Comment

NTA KAGINGA NTA KAGOME IGICE CY'AKABIRI

Mu mwaka wi 1990 ubwo    inkotanyi zateraga igihugu ziyobowe na General Fred Rwigema nibwo Kagame yakoranye nabo yit...